A Selfish WomanA selfish Woman, ni filime ivuga ku nkuru y’umwari (Joella) uba warasigiwe inshingano zo kwita ku bavandimwe be ( James na Ange) nyuma y’uko abayeyi be bakoze icyaha kigatuma bashakishwa n’ubutabera bagatoroka.[1] AmatekaIyi filime yatangijwe urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana. Ni filme ishingiye ku mukobwa uba ufite ibyo yasezeranyije iwabo agomba kubakorera ariko ibyo ashaka kubakorera bigatuma yirengagiza ibyo ashaka nk’umuntu kuko inshingano aba yaremereye iwabo zibangamira ubuzima bwe, abantu yakundaga arabareka, ibyo yakabaye akora akabireka kugira ngo anezeze abo yasezeranyije.[1] Igice cya mbere n’icya kabiri cyayo kigizwe n'uduce 60 ikindi izajya isohoka inshuro ebyiri mu cyumweru, ice ku murongo wa Youtube witwa Indongozi Muzika. Mu bakinnyi bayirimo bazwi harimo Mugabo Cosette usanzwe umenyerewe mu gukina filme, Kwizera wamenyekanye ubwo yashakanaga n’umugore umurusha imyaka 27 n’abandi batandukanye, Iyi filme ikazajya isohoka inshuro ebyiri mu cyumweru. UmwanditsiUmuyobozi w’iyi Filime akanaba uwayanditse, Ishimwe Unique Olivier yavuze ko yakoze iyi filme agamije kugaragaza ingaruka zo gukora wishushanya muri rubanda ukigira uwo uteri we kugira ngo ushimwe.[1] Indanganturo |